Indatsimburwa Kaminuza Y'u Rwanda

LETA Y’U RWANDA IGIYE KURWANYA ABATSINDWA IMANZA NTIBISHYURE Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iraburira abantu batsindwa imanza ntibishyure ibyo batsindiwe ko bakwiriye kwishyura vuba na bwangu kandi ku neza, bitaba ibyo bakitegura inkundura yo kubishyuza ku ngufu ibyo batsindiwe bizajya byiyongeraho ikiguzi cy’abaje kubishyuza ku ngufu. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, agaragaza ko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwateye imbere, ariko muri iyi minsi hakaba hari ikibazo gikomeye cy’abantu batsindwa mu nkiko nyamara ugasanga batishyura ibyo baba baryojwe. Abo rero, ngo leta y’u Rwanda igiye kubarwanya inkundura kugira ngo bishyure kuko batari hejuru y’amategeko. - See more at: http://kigalitoday.com/spip.php…