RWANDAN CIVIL LIBERTIES AND EMPOWERMENT SOCIETY

IYI GROUP NIYO KUGIRANGO DUKUSANYE IBITEKEREZO BY'UKUNTU TWAFATANYA HAGATI YACU KUGIRANGO MBERE NA MBERE DUCIKE KU MUCO W'UBWOBA UTUMA DUTINYA ABATEGETSI KUGEZA UBWO TUBAHINDURA IBIGIRWAMANA.
TWEBWE UBWACU NITUMARA GUTSINDA INGESO YO GUTINYA KUVUGA UKO TUBYUMVA NTA MUSUSU TUKAZAFASHA N'ABANDI BANYARWANDA MURI RUSANGE KUBEREKA UBURYO BAKWIGOBOTORA IYO NGESO.

UYU MUCO WO GUTINYA UWUSANGA AHANTU HENSHI MURI LETA,MU MASHYAKA,AMADINI,KU KAZI,MU MASHURI,NDETSE NO MU NGO CYANGWA IMIRYANGO DUKOMOKAMO.

IYI GROUP NTA SHYAKA IBOGAMIYEHO,NTA VANGURA IRYO ARIRYO RYOSE ARIKO KANDI TUGOMBA KWIRINDA GUTUKANA CYANGWA INDI MICO MYANDAGAZI MU NYANDIKO TWANDIKA AHA! IKIGAMIJWE HANO NO UGUSHAKA KWIGISHANYA NO GUSANGIRA UBURYO BWAKORESHWA KUGIRANGO DUSHIRE AMANGA TURWANYE IGITUGU AHO KIVA KIKAGERA! KUKO KUGEZA UBU USANGA IGITUGU AHANTU HENSHI KUVA MU NGO KUGEZA MURI PEREZIDANSI Y'IGIHUGU!

INYANDIKO ZITAJYANYE NIYI NTEGO ZOSE ZIZAJYA ZIKURWA MURI IYI GROUP.KUGIRANGO IYI GROUP ITAZABOGAMA HASHYIZWEHO BA ADMIN BATATU BAFITE BACKGROUND ZITANDUKANYE KANDI BASHOBORA KONGERWA BIBAYE NGOMBWA.

MURAKOZE.